Abayobozi 420 b’Amashuri ya TVET basoje Itorero Indemyabigwi 2023
Nyuma y’iminsi 10 batorezwa mu kigo cy’Ubutore cya Nkumba giherereye mu karere ka Burera mu ntara y’Amajyaruguru, abayobozi 420 b’amashuri ya TVET basoje itorero Indemyabigwi 2023.
Iri torero ryatangiye kuwa 1-10/11/2023, ryateguwe n’Urwego rw’igihugu rushinzwe Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.
Ubwo ryatangizwaga, Umuyobozi Mukuru wa RTB, Paul UMUKUNZI, yavuze ko ryateguwe mu rwego rwo kongera kubibutsa Indangagaciro na kirazira z’umuco Nyarwanda.
Yagize ati “TVET mu Rwanda ifite inshingano zikomeye zirimo gutanga ubumenyingiro butanga ibisubizo by’ibibazo u Rwanda rufite, bityo rero kugira ngo uyu musanzu utangwe neza, dukeneye kubikorana ubutore bushimangirwa n’ubunyarwanda.”
Ibi kandi byanashimangiwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Claudette Irere mu muhango wo gusoza iri torero, aho yasabye aba bayobozi kuzerekana ko ari Indemyabigwi koko barema ababyiruka bafite imyitwarire iboneye, bagendera kure ingeso mbi kandi basobanukiwe neza icyo u Rwanda rubifuzaho.
Iri torero ryitabiriwe n’abayobozi b’amashuri ya Leta, Ayigenga n’anafashwa na Leta mu buryo bw’amasezerano, mu mihigo bahize hakaba harimo gukomeza kunga ubumwe, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kunoza ireme ry'uburezi, kongera umubare w'abanyeshuri bitabira kwiga TVET no gukomeza guteza imbere umuco wo guhanga udushya no kwigira.
Kigali, October 16, 2025 — The Quarter 1 TVET Sub-Sector Working Group (TSSWG) meeting convened key actors from government, industry, and development…
Kigali, October 15, 2025 — The Rwanda TVET Board, through the Rwanda Coding Academy (RCA) Capacity Development Project supported by KOICA, hosted the…
16 October 2025 — The Quarter 1 Technical and Vocational Education and Training (TVET) Sub-Sector Working Group (TSSWG) meeting brought together key…
12th September 2025 — A total of 700 young entrepreneurs operating in the informal sector across Kigali City have successfully completed the Basic…
From June 1st to 5th, 2025, the Rwanda TVET Board (RTB), in collaboration with Rwanda Polytechnic and their development partners, successfully hosted…
As part of the Rwanda FutureSkills Forum 2025, the Rwanda TVET Board (RTB), in collaboration with its development partners, successfully hosted the…
From June 2nd to 5th, 2025, Rwanda proudly hosted the National Skills Competition 2025 at the Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali),…
On February 14, 2025, Rwanda TVET Board (RTB) and its Development Partners convened for the Quarter 3 TVET Sub-Sector Working Group Meeting. The…
On Thursday, September 19, 2024, the Rwanda TVET Board (RTB) hosted the Quarter 1 meeting of the TVET Sub-Sector Working Group (TSSWG), bringing…